Umukinnyi wa filime umaze gushinga imizi, Lucien Leon Laviscount hakomeje kuzamuka inkuru ko yaba ari mu bihe byiza by’urukundo na rurangiranwa mu muziki Shakira.
Kuwa 21 Werurwe 2024 ni bwo hagiye hanze indirimbo ‘Puntería’
ya Shakira yifashishijemo Laviscount. Kuva icyo gihe inkuru zahise zitangira
kwisukiranya ko baba bakundana.
Byakomeje gushimangirwa no kuba baheruka
kugaragara basangira ndetse no mu gitaramo Shakira aheruka gukora uyu musore yari ahari.
Ubundi
Laviscount ni nde?
Lucien Leon Laviscount yabonye izuba kuwa 09 Kamena 1992
akaba ari umukinnyi wa filime w’umwongereza. Yamamaye bwa mbere mu mwaka wa 2007, icyo gihe yagaragaye muri Grange Hill.
Yaje gutangira kugaragara mu biganiro bya ITV nko muri
Coronation Street muri 2009 no BBC One muri Waterloo Road hagati ya 2010 na
2011.
Muri 2015 yakinnye muri Scream Queens naho muri 2017
kugera muri 2018 atangira gukina muri Sony Crackle, gusa igikundiro cye
cyarushijeho kwiyongera ubwo yatangiraga gukina nka Alfie muri Emily in Paris
ya Netflix.
Uyu musore akaba yaravukiye mu gace ka Bunley ho mu
Bwongereza, Se akaba yari umunyabigango yitwaga Eugene Laviscount na Sonia
Laviscount.
Yasoreje amashuri yisumbuye muri Clitheroe. Avukana
n’abavandimwe babiri aribo Louis na Jules. Ku myaka 10, Laviscount yatangiye kwamamariza kompanyi
zitandukanye.
KANDA WUMVE INDIRIMBO PUNTERIA YA SHAKIRA NA CARDI B IRIMO LAVISCOUNT
TANGA IGITECYEREZO